Ese Rayon Sports yemererwa n’amategeko kudahemba abakinnyi?

Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports buhagarariwe na Perezida wayo Munyakazi Sadate, bwatangaje ko buzabemba abakozi babwo imishahara y’ukwezi kwa Werurwe, icyemezo cyo kutabahemba kigatangira mu kwezi kwa Mata.

Mu ibaruwa boherereje abakozi bayo basubiza iyo bandikiwe na kapiteni w’ikipe Rutanga Eric yo ku wa 20 Mata, bavuze ko bemera kuzabahemba umushahara w’Ukwezi kwa Werurwe muri uyu mwaka, nyuma yuko ibaruwa yari yasohotse ku wa 15 Mata yavugaga ko batazabahemba muri uko kwezi.

Mu kiganiro Genesisbizz yagiranye na Nyiringabo Laurent, umunyamategeko yavuze ko mu mategeko y’Umurimo mu Rwanda yo guhagarika umushahara ndetse n’ihagarara ry’amasezerano ku mukoresha, ritangira igihe umukoreshwa yakiriye ibaruwa.

Nukuvuga ko ku ruhande rw’Abayobozi ba Rayon Sports batanze ibaruwa ku bakozi bayo ku wa 20 Mata, bagombye kubahembera uko kwezi nubwo bo bavuga ko batazaguhemba.

Umunyamategeko Laurent akomeza avuga ko niba harakozwe inama bakemeranya icyo cyemezo, Ubuyobozi bufite ukuri.

Yagize ati: "Bivuze ngo niba ugiye guhagarika umukozi, mbese ugomba kumuhemba kugera igihe yaboneye ibaruwa hanyuma ingaruka zigatangira kubarwa kuva icyo gihe."

"Ariko niba bigaragara ko icyo cyemezo bakimenyeshejwe mu bundi buryo, nko mu nama bagiranye, ibaruwa igatinda kubageraho, aho Rayon Sports ifite ukuri, Kuko urumva bakoranye inama kuri WhatsApp group babwirwa ko icyemezo bakimenye ko batazahembwa.

Kuba rero ibaruwa itinze ntiwakwitwaza ko utari wakimenye. Byavugwa ko icyemezo batari bakizi ari uko bibikubiseho nta nama bagiranye"

Kugeza magingo aya nta ruhande na rumwe rwifuza kugira icyo ruvuga kuri ibi.




Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO