Sinicuza ibyo navuze, bibuke ko bandimo umwenda-Sarpong Michael

Rutahizamu w’Umunye-Ghana Michael Sarpong yatangaje ko aticuza amagambo yavuze Ku buyobozi bwa Rayon Sports, yongeraho ko iyi kipe imurimo umwenda w’amafaranga itaramwishyura. bitewe no kutubaha.

Mu kiganiro yagiranye na Radio 10, Michael Sarpong yavuze ko aticuza ku magambo yavuze yanatumye bamuhagarika.

Sarpong Michael ati, “ Ntabwo Nicuza ibyo navuze ku wa mbere kuko ni uburenganzira bwanjyes naharaniraga. Nkunda Rayon Sports Kuko yaramfashije kuba nagera mu Rwanda, nzahora ndi umufana w’iyi kipe ubuzima bwanjye bwose kuko abafana bayo barihariye. Ndabashimira cyane.”

“ Rayon Sports nta deni nyifitiye, ahubwo indimo umushahara w’amezi 3 indimo n’igice cya recruitment. Bazanyishyura ubwo nabaye umukinnyi udafite akazi, ngiye kugashakisha, mfite amakipe menshi Twavuganaga, harimo iyo nari ngiye gusinyira muri Norvège, Imana niyo izi ahazaza hacu.”

Uyu munsi nibwo Rayon Sports yari yasabye ibisobanuro Sarpong ku magambo yatangaje avuga ko Rayon Sports iyobowe nabi. Ntagutegereza igisubizo cye, ubuyobozi bwafashe icyemezo cyo kumusezerera.

Michael Srpong yabwiye Royal Fm mu kiganiro cya siporo, mu ntangiriro z’iki cyumweru, ko ikipe ya Rayon Sports iyoborwa na Sadate Munyakazi iyobowe nabi ndetse ko idakwiye kuyoborwa nawe ngo dore ko ntabushobozi afite bwo kuyiyobora.

Yagize ati: “Ntabwo akwiye kuyobora iyi kipe y’ubukombe, iyi kipe ikomeye ikeneye umuntu ukuze bihagije mu mutwe ushobora kuganira n’abakinnyi. Sinkeka ko n’abakinnyi bifuza ko aguma mu mwanya ariho ubu ndakeka abakinnyi batamwifuza kuri ubu.”

Ibi yabitangaje ubwo ikipe ye yandikiraga abakinnyi bose ibamenyasha ko itazabahemba muri aya mezi barimo kuva mu kwezi kwa 3, kugeza igihe hazongera gusubukurwa imikino. Icyo gihe Sarpongo ntiyananyuzwe n’ibyo umuyobozi we yamubwiye.

“Iyo uri perezida ugomba kuvugisha abakinnyi, twese turabizi ko bigiranye muri iyi minsi ntabwo tur gukina ntabwo turi kubona buri kimwe bira’ goe, ariko byibura wishyre ½ cy’umushahara ariko ntabwo wabyua uvuga uko usa.”Sarpong aganira na Royal

Mu ibaruwa yasohotse uyu munsi, Sarpongo yasabwe ibisobanuro n’ubuyobozi bw’ikipe ye, kuri ayo magambo kimwe n’andi yavuze muri icyo kiganiro yagiranye n’icyo kinyamakuru.

Michael Sarpong yageze muri Rayon Sports mu mpera z’impeshyi ya 2018 avuye muri Dream Academy yo mu gihugu cya Ghana ari na ho akomoka, yari kuzasoza amasezerano y’imyaka ibiri yari afitanye na Rayon Sports mu Ukwakira 2020.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO