Ubwiza burahenda: Uratungurwa n’ibi birungo bitanu bihenze ku isi byisigwa n’abagore aho igiciro cyabyo cyakubakira inzu y’umuturirwa

Ubwiza burashakishwa, burahenda, burakorerwa, ni byiza kwiyitaho ushaka ibikugira mwiza n’ibirinda umubiri wawe. Hari abiyitaho ku rwego ruhanitse aho ubu ku isi hari abagore batanga akayabo k’amafaranga kugirango bakomeze base neza.

Ni byiza kwiyitaho ushaka ibikongerera ubwiza n’ibirinda umubiri wawe, Gusa Hari abiyitaho ku rwego rurenze ukwemera kuburyo ibirungo by’ubwiza bisiga byakubakira inzu y’umuturirwa.

Dore ibirungo (5) bitanu bihenze ku isi byisigwa n’abagore:

La Crème – Clé de Peau Beauté

Aya Ni amavuta avura (La crème) aturuka mu ruganda ruzwi cyane mu zigezweho bita ’’SHISEIDE’’ rukora ibirungo by’ubwiza cyane cyane ku bagore.

Aya mavuta yakozwe ari make cyane (amacupa atatu gusa ya CLE DE PEAU ) aho batifuje gushyira hanze ibiyakoze.

Icupa ry’aya mavuta rigizwe n’umufundikizo utakishije zahabu, Aho nibura amagarama 50 gusa yayo agura 10,000 € (11,306,434.81 RWF).


Vernis I do – Essie

Ni amarangi basiga ku nzara atunganywa n’uruganda rukora ibirungo by’ubwiza rwitwa ESSIE.

Aya marangi (vernis) ikozwe mu ibara ry’iroza ryerurutse, Ikaba ifite agaciro ka 43,000 € (48,614,443.09 RWF) aho ubundi bwoko bw’iyi vernis buhendutse bwitwa IDO ESSIE bugura 195€ (220,460 RWF)


Vernis I do – Essie

Rouge à lèvres Kiss Kiss or & Diamants

Ibi ni ibirungo by’ubwiza bikoze mu mabara atandukanye abadamu n’abakobwa bisiga ku munwa.

KISS KISS iva mu nzu y’uruganda rwitwa Guerlain rusanzwe rukora ibirungo by’ubwiza by’abagore. KISSKISS OR & DIAMANTs, ikaba ifundikiwe n’umufundikizo uriho azahabu, ku bifuza kuyigura ni 45,000€ (50,850,496 RWF)


Kiss Kiss or & Diamants

Parfum N°1
Uyu ni mubavu uhumura neza cyane ku bayisize, ukozwe mu ndabyo 3 harimo Iroza, n’ubundi bwoko bw’indabyo buva muri Haiti, uyu mubavu wakorewe mu nzu yitwa ‘’Guardant – Clive Christian’’ isanzwe izwi mu gukora imibavu ihumura.

Uyu mubavu nanone uzwi nka EST 1072 No1 ukaba usangwa mu icupa rikozwe muri zahabu, Ku bifuza kuwugura ntiwigonderwa na buri wese dore ko agaciro ari 182,000€ (205,849,298 RWF) ku bifuza ubwoko bw’uyu mubavu budakozwe muri zahabu babugura 400 € (452,351 RWF)


Parfum N°1

Mascara Socialite Collection
Ni agasokoza ingohe,Kamenyerewe cyane ku bagore, Aka gasokozo ntibyoroshye kugasanga ku isoko kuko gakorwa n’uruganda iyo kamaze kwishyurwa n’umuntu ukifuza bitewe n’igiciro kiri hejuru cyane.

Aka gasokozo kakozwe n’inzu yitwa H. Couture Beauty aho bakagurishije akayabo ka 11,000,000 € (12,441,618,013 RWF) mu gihe ibihendutse by’ubu bwoko nibura wabibona ku $589 (631,380 RWF), Kugeza ubu habaruwe ibisokozo bisaga 1,700 bimaze kugurishwa.


Mascara

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.