Ubwiza bw’umukobwa ntabwo bumubuza kuruha Brazil irimo kwibaza icyo yacumuye ku yaduhanze

Ikipe y’igihugu ya Brazil yari yakabirijwe birangiye isezerewe mu mikino ya 1/4 cyirangiza aho iyi kipe isezerewe n’ikipe y’igihugu ya Croatia yari irangajwe imbere na Luka Modric.
Mu mukino wa 1/4 cyirangiza watangiye ku isaha ya saa Kumi n’imwe z’umugoroba ikipe y’igihugu ya Brazil ntabwo yorohewe kuko yahagamwe n’ikipe y’igihugu ya Croatia aho iminota 90 y’umukino yarangiye amakipe yombi aguye miswi hakiyambazwa iminota 30 y’inyongera.
Mu minota 30 y’inyongera ikipe y’igihugu ya Brazil yabanje kumwenyura nyuma y’aho Neymar atsindiye igitego gusa ntabwo ibyishimo bya Brazil byamaze igihe Kuko iyi kipe yaje kwishyurwa iki gitego aho cyishyuwe na Croatia maze umukino urangira wose ati igitego 1-1. Bituma hiyambazwa Penaliti.
Muri Penaliti ikipe y’igihugu ya Brazil yatangiye ihusha Penaliti kuko Rodrigo yaje gutera umupira umunyezamu wa Croatia awukuramo mu gihe Croatia yakomeje gutsinda Penaliti zayo neza.
Casemiro yaje we gutsinda Penaliti nziza gusa birangira ikipe y’igihugu ya Brazil nyuma yongeye guhusha Penaliti yafashe igiti cy’izamu maze birangira Croatia isezereye ikipe y’igihugu ya Brazil Kuri Penaliti 4-2.