Ubwongereza: Ikipe y’igihugu y’abagore yakoze amateka yaherukaga mu myaka 56 ishize mu mikino mpuzamahanga

Ikipe y’igihugu y’abagore y’ubwongereza yakoze amateka akomeye yegukana igikombe cy’u Burayi cy’abagore aho bashoboye gutsinda ikipe y’igihugu y’Ubudage ibitego 2-1 ndetse ibi bikaba byaherukaga mu myaka 56 ishize.

Mu mukino wari ishyiraniro,Ubwongereza bw’abagore bwari imbere y’abafana 87,192,bwashimishije igihugu cyose butwara iki gikombe cy’Uburayi cyaberaga iwabo.

Ikipe y’Ubwongereza yahabwaga cyane amahirwe bijyanye nuko yakiniraga iwabo ndetse ikaba yari yarakomeje no kwitwara neza mu mikino itandukanye yananje mu matsinda.

Amakipe yombi yaguye miswi mu gice cya mbere ndetse bikagaragara ko amakipe yombi yaranzwe no kwigana bikomeye aho wabonaga ko akina ariko buri imwe ifite imibare myinshi mu rwego rwo kwirinda ko hari uwakwinjizwa igitego.

Mu gice cya kabiri cyaranzwe no gufungura umukino ku mpande zombi ndetse bituma Ubwongereza bukora impinduka 2 zikomeye nyuma yo kubona ko Ubudage butangiye kubigaranzura bikomeye.

Sarina Wiegman umutoza w’Ubwongereza yakoze impinduka yinjiza mu kibuga abakobwa 2 bakiri bato barimo Ella Toone na Russo bagerageje guhindura umukino basimbuye Fran Kirby na Ellen White.

Ku munota wa 62 ubwongereza bwabonye igitego gitsinzwe na Ella Toone ku mupira mwiza yahawe na Walsh asiga ba myugariro b’Ubudage aroba umunyezamu.

Ubudage ntibwacitse intege bwahise bwishyura iki gitego ku munota wa 79 gitsinzwe na Magull waciye mu rihumye ba myugariro b’Ubwongereza bigaragaje cyane.

Mu minota isanzwe baguye miswi gusa bashizeho inyongera Ubwongereza nibwo bwarangije umukino neza aho ku munota wa 110 bwabonye igitego cy’agashinguracumu.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO