Ubwongereza bwihanangirije Senegal buyihindisha umushyitsi isezererwa nta nteguza

Ikipe y’igihugu y’Ubwongereza(Three Lions)yitwaye neza maze itsinda ikipe y’igihugu ya Senegal ibitego 3-0 ndetse Ubwongereza buhita bwerekeza muri 1/4 cyirangiza mu gikombe cy’Isi.
Mu mukino watangiye ku isaha ya saa tatu z’ijoro ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yatangiye ihanganye na Senegal ndetse mu minota ya Mbere y’umukino Senegal yagiye inyuzamo ikataka ariko ku munota wa 38 w’umukino Jordan Henderson usanzwe ari kapiteni wa Liverpool yaje gufungura amazamu ku gitego cyiza cyane.
Ni mu gihe kandi ubwo igice cya mbere cyageraga ku musozo Harry Kane wa Tottenham yatsindiye Ubwongereza igitego cya Kabiri maze Ubwongereza buca intege ikipe y’igihugu ya Senegal.
Mu gice cya kabiri ikipe y’igihugu y’Ubwongereza yongeye kwihaniza Senegal iyitsinda igitego cya Gatatu cyatsinzwe na Bukayo Saka ku munota wa 57 w’umukino.
Kuri ubu muri 1/4 cyirangiza ikipe y’igihugu y’Ubwongereza igomba gucakirana n’ikipe y’igihugu y’Ubufaransa nayo yasezereye Pologne.
Ndetse andi makipe azacakirana n’ikipe y’igihugu ya Argentine ya Lionel Messi igomba kuzacakirana n’ikipe y’igihugu y’Ubuholandi bakunda kwita Les Oranges.