Ubwongereza mu mazi abira aho abantu 2,000 bashobora guhitanwa n’ubushyuhe niba nta gikozwe

Igihugu cy’Ubwongereza ni kimwe mu byibasiwe n’ibihe by’impeshyi birimo ubushyuhe bwinshi aho iteganyagihe ritangaza ko niba nta gikozwe mu maguru mashya, guhera ku cyumweru tariki 17 Nyakanga ugeza kuwa kabiri tariki 19 Nyakanga 2022 iki gihugu cyizibasirwa n’ubushyuhe bwinshi mu mateka ndetse ubuzima bw’abantu benshi bukaba buri mu kangaratete.

Kuva mu 2019, nibwo Ubwongereza bwaherukaga kugira igipimo cy’ubushyuhe bwo hejuru aho habaruwe dogere celsius 38.7 gusa mu cyumweru duteganya kwinjiramo ubu bushyuhe buziyongera cyane kuburyo butigeze bubaho mu mateka y’iki gihugu.

Amakuru dukesha iteganyagihe ry’iki gihugu avuga ko nibura hagati yo ku wa mbere no ku wa kabiri w’iki cyumweru turi kwitegura kujyamo, igipimo cy’ubushyuhe gishobora kuzagera kuri dogere celsius 41 z’ubushyuhe.

Leta y’iki gihugu yatangiye kuburira ibigo by’amashuri aho bafunze imikino n’ibindi bikorwa bihuriza abanyeshuri hanze, ndetse n’abakora ingendo n’ibigo bitanga gahunda z’ubuvuzi byose byafashe imyanzuro ikakaye mu guhangana n’iki kibazo cy’ubushyuhe.

Abahanga mu iteganyagihe batangaza ko nibura hari ibyago bingana na 80% by’uko Ubwongereza buzarenza igipimo cy’ubushyuhe cyaherukaga kugaragara mu 2019 kingana na dogere celsius 38.7 bukaba bwagera kuri dogere 41 z’ubushyuhe.

Iki kigo gikomeza kivuga ko niba nta gahunda zo kwirinda zishyizwe mu bikorwa mu maguru mashya, abantu basaga 2,000 bashobora kwica n’ubu bushyuhe, aho mu mwaka washize habaruwe abasaga 1,600 bahitanwe nabwo.

Kugeza ubu bamwe bafashe imyanzuro yo gukorera mungo z’abo abandi bari kwirinda ingendo zitari ngombwa ndetse abagenzi bose barasabwa kwitwaza amazi igihe cyose bari mu rugendo.

Abagenzi barasabwa kwitwaza amazi yo kunywa igihe cyose


Ubushyuhe nibwinshi kuburyo hashyizweho ibyuma bitanga umuyaga




Bimwe mu bitembo by’amazi biri hafi gukama

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO