Ufata ihene ayifata igihebeba tayari Davido yatangiye gutomagiza Lori nyuma yo gutandukana na Michael B.Jordan

Umuhanzi w’icyogere w’Umunya-Nigeria, Davido yatunguye benshi nyuma yo kugaragaza ko Lori Harvey uheruka gutandukana na Michael B. Jordan ari uw’ingenzi kuri we.

Yifashishije Instagram ye umuhanzi Davido yafashe ifoto y’uyu mukobwa maze ayikurikiza amagambo meza arimo ubureshyamugeni.

Kuva Lori Harvey yatandukana n’umukunzi we Michael B.Jordan ibyamamare byinshi bitandukanye bikomeje kwereka uyu mukobwa w’imyaka 25 y’amavuko urukundo rukomeye.

Mu mpera z’icyumwetru dusoje nibwo ikinyamakuru People cyatangaje ko Lori yatandukanye na Michael B. Jordan bari bamaze umwaka urenga bakundana.

Magingo aya ntabwo biramenyekana neza niba Davido yaba yamaze kubengukwa uyu mukobwa cyangwa niba atari akomeje.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO