Ufite azongererwa Sadio Mane nyuma yo gutwara igikombe cya Afurika yahigitse Mo Salah agirwa umukinnyi mwiza muri Afurika

Umunya-Sénégal Sadio Mané yakomeje kwandika amateka akomeye aho ku munsi w’ejo I Rabbat mu gihugu cya Morrocco habereye umuhango wo gutanga igihembo ku mukinnyi mwiza wahize abandi ku mugabane wa Afurika maze Mane aza kucyegukana.

Magingo aya Sadio Mané yamaze gusinyira ikipe ya Bayern Munich ndetse uyu musore abashije gutwara iki gihembo nyuma yo gutsinda penaliti ya nyuma yabashije gutuma Senegal itwara igikombe cya Afurika.

Ibi bihembo bya CAF byagarutse bwa mbere mu myaka itatu yari ishize, nyuma yuko byari byabaye bihagaritswe n’icyorezo cya coronavirus.

Umukinnyi Sadio Mané, w’imyaka 30, nyuma yo gutwara iki gihembo yagize ati: "Nishimiye cyane kwakira iki gihembo uyu mwaka".

Uyu musore yabashije guhigika abakinnyi barimo Edourad Mendy usanzwe ari umuzamu w’ikipe ya Chelsea ndetse ahigika n’uwahoze ari inkoramutima ye mu ikipe ya Liverpool ariwe Mo Salah.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO