Uganda: Abaturage 15 baciye agahigo ko gukora capati ipima ibiro 204 bahita bandikwa mu gitabo cya Guinness World Record

Ni kenshi abantu bakora ibintu bitandukanye bashaka guca agahigo kugirango bandikwe mu gitabo cy’abantu bakoze ibintu bidasanzwe cya Guinness World Record. Kuri ubu abamaze kwandikwa muri iki gitabo ni Abaturage 15 bo muri Uganda bakoze capati nini ku isi.

Ku itariki 27 Kanama 1955 nibwo igitabo cy’abaciye uduhigo cyashyizweho aho kibandaga ku bantu n’inyamanswa zakoze ibintu bidasanzwe.

Iki gitabo cyatangijwe n’impanga ebyiri Norris na Ross McWhirter.

Norris na Ross McWhirter batangije Guiness World Record.

Kuva icyo gihe kugeza uyu munsi, iki gitabo cyandikwamo abantu bakoze udushya tutarakorwa n’abandi bantu.

Kugeza uyu munsi icyavugishije benshi, ni abaturage 15 bo muri Uganda baciye agahigo ko gukora capati (ibyo kurya bikoze mu ifarini) nini cyane ku isi kurusha izindi zose zabayeho.

Iyi capati ikaba ikozwe mu ifarini, imboga z’ibirungo n’amagi byose bifite uburemere bungana n’ibiro 204.

Amashusho yerekana igikorwa cyo guteka iyi capati.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO