Uganda yemeje ko nta bwandu bwa Ebola buri ku butaka bwayo

Nyuma y’iminsi 42 nta bwandu bwa Ebola bugaragara muri Uganda, Minisiteri y’ubuzima y’iki gihugu yemeje ko iyi virusi itakigaragara ku butaka bwayo.
Kuva mu Kuboza kwa 2022, Nibwo hasezerewe umurwayi wa nyuma mu bitaro wari urwaye Ebola, Ni ibihe bitari byoroshye kuko ibice bimwe na bimwe hari n’ibyagiye muri gahunda ya guma mu rugo.
Kugirango hemezwe ko icyorezo cyashize ku butaka bw’ahantu runaka, bisaba ko hashira iminsi 42 yikurikiranya nta bwandu bushya bugaragaye, Ibi nibyo Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima ryashingiyeho ryemeza ko Ebola itakigaragara muri Uganda.
Ibihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika byatangaje ko bikuyeho gahunda zo gusuzuma no gushyira mu kato abagenzi baturutse muri Uganda guhera kuri uyu wa Gatatu.
Uganda yemeje impera y’icyorezo cya Ebola ku butaka bwayo