Uganda yimakaje Umuco wayo ihagarika ibitaramo byiswe Nyege Nyege kuko ngo byamamaza ubusambanyi

Magingo aya Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda yamaze kurya karungu bituma ihagarika ibitaramo biswe ’’Nyege Nyege", aho impamvu nyamukuru ngo ari uko ibi bitaramo byamamaza ubusambanyi.

Nk’uko byari byatangajwe mu minsi yatambutse, ibi bitaramo byagombaga kuba kuwa 15 kugeza kuwa 18 Nzeri 2022 ndetse ubusanzwe byitabirwaga n’abantu batandukanye barimo ba mukerarugendo baturutse hirya no hino ku Isi n’abandi batandukanye.

Kugeza ubu igitangaje ndetse kikanatera inkeke ni uko abantu bagera ku bihumbi umunani bari bamaze kugura amatike,.

Bwana Martin Mugarra, ni Minisitiri ushinzwe ubukerarugendo muri Uganda yavuze ko guhagarika ibi bitaramo bizagira ingaruka ku bukungu bw’iki gihugu.

Minisitiri ushinzwe indangagaciro Rose Lilly Akello we avuga ko ibi bitaramo bisiga icyasha umuco, bigaha urwaho ibikorwa by’urukozasoni ndetse iyi niyo mpamvu nyamukuru bahagaritse ibi bitaramo.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO