Uhatanye muri ’MissRwanda’ yateje ikibazo

Nishimwe Naomy wamamaye ku mbuga nkoranyambaga ni umwe mu bakobwa bari gushaka ikamba rya Nyampinga w’u Rwanda 2020, uretse ibi asanzwe akorana na MTN iri mu baterankunga biri rushanwa nyuma yaho umuyobozi w’iyi kompanyi yerekanye ko amushyigikiye byateje ikibazo.

Ibi byagarutsweho mu kiganiro cyabaye uyu munsi taliki ya 22 Mutarama 2020 ubwo abategura Miss Rwanda baganiraga n’itangazamakuru hanerekanwa nimero abakobwa 54 barenze ijonjora rya mbere bazatorerwaho.

Sosiyete y’itumanaho ya MTN Rwanda ni imwe mu bari bahari ngo nabo bagire icyo bavuga kuri iri rushanwa kuko ari abaterankunga bakuru.

MTN yemeye ko izahemba umukobwa uzaba Miss Popurality (Wakunzwe n’abantu cyane kurusha bagenzi be).

Umukobwa witwa Nishimwe Naomy ni umwe mu bahatanye kuko yarenze ijonjora rya mbere atsindiye mu mujyi wa Kigali.

Ubusanzwe yari umwe mu bafite ikiraka cyo kwamamaza iyi Sosiyete byumwihariko.
Mu minsi ishije umuyobozi wa MTN yagaragaje ko ashyigikiye uyu mukobwa ashishikariza n’abandi kuba bamutora.

Ibi byaje guteza ikibazo ku bantu bibaza niba ataba yaraje muri iri rushanwa yaramaze guhabwa umwanya kugirango azakomeze akorane na MTN ahabwe ibyo yahabwaga.

Uwaje ahagarariye MTN muri icyo kiganiro witwa Gisele yavuze ko ku ruhande rwabo nta kibazo kibirimo.

Ati “ Asanzwe azwi ku mbuga nkoranyamabaga kandi si we gusa utwamamariza ku giti cyacu ntacyo bitwaye…n’abandi ntibibatere igishyika cyo kuvuga ko MTN yizaniye Miss wayo.”

Kuba umuyobozi wa mtn yarabishyizeho ngo ni uko yarari kwamamaza igikorwa cya ConnectRwanda.

Ishimwe Dieudonne uzwi ku mazina ya Prince Kid utegura Miss Rwanda yavuze ko buri mu Nyarwanda wese afite uburenganzira bwo gutora uwo ashaka akanamwamamaza.

Ati “Tubyumve neza, igihari ni uko Umunyarwanda wese afite uburenganzira bwo gushyigikira uwo ashaka, icya kabiri iyo tugiye kwakira umuntu si tugendera kubyo yakoze cyangwa akazi ke yewe n’umunyamakuru yaza muri Miss Rwanda kandi ikigo cye ari abafatanyabikorwa.

Uwamwamamaje ahubwo nashyiramo akagufu anamutore, naba ashoboye azabatsinda cyangwa asigare...Ubushize hari n’umuyobozi washyigikiye umukobwa kandi ntabwo MTN ikomeye kumurusha.

Umwana w’abandi mwimushyiraho ‘igitutu’ ntabwo tugendera ngo bamuvuze cyane bitume tumwima ikamba cyangwa ngo turimuhe kuko byavuzwe. Icyo kintu kive mu nzira. Irushanwa rifite amabwiriza arigenda.”


Uyu mukobwa kuba asanzwe akorana na mtn akaba ari muri Miss Rwanda ibatera inkunga byateje ikibazo


Nishimwe Naomy ahagarariye umujyi wa Kigali muri Miss Rwanda


Ishimwe Dieudonne avuga ko irushanwa rifite amabwiriza n’amahame arigenga


Ibi byavugiwe mu kiganiro bagiranye n’itangazamakuru

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Roger

    Uyu mukobwa rwose ntiyaba miss na gatoya asanzwe ari slayqueen kandi dukeneye abakobwa bafite umuco ntibatubeshye batubabarire tuzitorere uwo dushaka peee cg mtn izamutora mw'ibanga

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO