Umuhanzi Limu yashyize hanze indirimbo igaruka ku butwari bw’abanyeshuri b’i...
- 24/03/2023 saa 11:24
Ku mugoroba wo kuri uyu wa gatanu tariki ya 14 Mutarama 2022, umujyanama w’abahanzi bo mu nzu ifasha abahanzi ya Kikac Music , Uhujimfura Jean Claude yashimiye bamwe mu banyamakuru bateje imbere imyidagaduro mu mwaka wa 2021.
Iki gikorwa cyabereye mu kiganiro Versus kinyura kuri televiziyo y’U Rwanda.
Umuyobozi ushinzwe abahanzi muri Kikac Music Uhujimfura Jean Claude yashyikirije umunyamakuru Nzeyimana Luckman igihembo cye ndetse na Rukundo Patrick Uzwi nka Patycope na The Cat Babalao aho bashimiwe uruhare rwabo mu guteza imbere imyidagaduro mu mwaka wa 2020 -2021.
Uhujimfura yatangarije Genesisbizz ko ibi bihembo babitanze mu rwego rwo gukomeza gushimira abanyamakuru bagira uruhare rukomeye mu guteza imbere muzika nyarwanda .
Yagize ati “ Twe nka Kikac Music twaricaye dusanga nyuma y’igihe muzika nyarwanda igenda itera imbere ndetse na bamwe mu bayikora bagatera imbere mu buzima busanzwe bw’igihugu.
Yakomeje avuga ko nyuma y’uko umuziki nyarwanda utera imbere itangazamakuru ariryo rifite uruhare runini cyane muri iryo terambere rya Muzika akaba ariyo mpamvu afatanyije n’umufatanyabikorwa wa Kikac Music usanzwe umenyerewe mu guhemba ibigo byitwaye neza uzwi nka Kalisimbi Event , bafashe umwanya wo guhemba abanyamakuru bagize uruhare mu guteza imbere muzika nyarwanda mu mwaka washize .
Claude yasabye kandi abantu bose bafite aho bahuriye n’imyidagaduro ndetse n’ibindi bintu bitandukanye ko bajya bafata umwanya bagaha itangazamakuru agaciro kuko ariryo riza ku mwanya wa mbere mu gutuma ibikorwa byabo bigera kure hashoboka .
Claude yasoje avuga ko kuba aba batatu aribo bahawe ibyo bihembo bitavuga ko aribo bonyine bakoze neza kuko Itangazamakuru ry’imyidagaduro ririmo abantu benshi cyane kandi bose bakoresha ingufu nyinshi ngo imyidagaduro cyane cyane muzika itere imbere akaba yizeza buri wese ufite aho ahuriye na Muzika nyarwanda ko igihe n’igihe buri wese azajya ashimwa .
Ku ruhande rwa Nzeyimana Luckman abinyujije kur rukuta rwe rwa Facebook yagize ati “ Abantu nibagushimira nawe uzabashimire .
Patycope we yatangarije Genesisbizz ko igihembo yahawe ari icy’agaciro yagize ati “ Ni iby’agaciro guhabwa iki gihembo, ndashimira Buri wese wagize uruhare mu iterambere ryanjye cyane cyane abo dukorana mu gisata cya showbiz.