Uko Bonfils Caleb yaje kumenyera muri Littoinia

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’u Burundi, Bimenyimana Bonfils Caleb kuri ubu usigaye akina muri Littonie mu ikipe ya Rigas FS, yatangaje ko ikintu cyamugoye cyane ari ubukonje igihugu akinamo gifite, byanamuhaye imbaraga zo kwitwara neza.

Bonfils Caleb yasinye amasezerano y’imyaka itatu mu ikipe yitwa Rigas FS yo muri Littoinia, kuri ubu muri uku kwezi Kwa Mata akaba yujuje umwaka umwe aba muri iyi kipe.

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na Genesisbizz, yavuze ko akigera muri iki gihugu yabanje no kugorwa cyane n’ubukonje, avuga ko byamufashe amezi abiri kugira ngo amenyere ikirere cyaho.

Yagize ati: "Ikintu cyangoye ni ubukonje, hano harakonje cyane. Nkihagera byarangoye nk’amezi abiri ya mbere sinari nakamenyera ikirere cyaho ariko nyuma naramenyereye, nyuma yaho mbona n’umusaruro mwiza ndabishima."

Bonfils Caleb azambara nimero 77 muri Rigal FS

Caleb w’imyaka 23 avuga ko mu mwuga we wo gukina umupira w’amaguru, aba aribo bakinnyi beza yakinanye nabo. Mu izamu yahashyize Jonathan Nahimana (1), Eric Rutanga (3), Mutsinzi Ange (2) David (5), Usengimana Faustin (4), Gael Nduhayindavyi, Yannick Mukunzi, Jules Ulimwengu (7) Shassir Nahimana 10, Bonfils Caleb (9) Hamiss Cedrick (11).

Umwaka ushize ubwo Caleb yari ageze muri iki gihugu ntabwo byamugendekeye neza mu gutsinda ibitego, gusa ikipe ye ya Rīgas Fs irangiza shampiyona iri ku mwanya wa 2 n’amanota 59 nyuma ya Riga yo yari ifite amanota 66. Ibi bikaba byarabahesheje amahirwe yo kuzitabira imikino ya Eoropa League.

Mu mikino ya gicuti ikipe ye yakinnye muri uyu mwaka wa 2020 bitegura shampiyona, Bimenyimana Bonfils Caleb, yakinnyemo imikino 6 mu mikino 8 ikipe ye yakinnye, bitewe n’uburwayi yagize. Uyu musore akaba yaratsinzemo ibitego 4, anatanga imipira ibiri yavuyemo ibitego.

Caleb avuga ko ikintu akumbuye mu Rwanda cyane kurenza ibindi, ko ari umuryango we, ndetse na bagenzi be bakinanye mu Rwanda.

Bonfilrs Caleb wanyuze mu Rwanda mu ikipe ya Rayon Sports mbere yuko yerekeza muri Rigas FS yo muri Littoinia, yari yaranyuze mu yandi makipe atandukanye yo mu Burundi arimo Aigle Nor Vital’O.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO