Uko Mbibona: Abakinnyi 23 b’amavubi bashobora kuzitabira CHAN 2021

Ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi izitabira imikino ya CHAN izabera muri Cameroon mu mwaka utaha wa 2021, iravugwamo abakinnyi benshi bashobora kuziyongera kandi bakomeye bazava hanze bazagira umumaro wo kwitwara neza ku yandi makipe bizakina.

Umutoza w’iyi kipe Mashami Vincent ntarahamagara abakinnyi bazitabira iyi mikino, bitewe nuko mbere yayo afite imikino ibiri na Cap Vert mu mikino yo gushaka itike yo gukina igikombe cy’Afurika cyo kimuriwe mu 2022.

Genesis Tv yabahitiyemo urutonde rw’abakinnyi 23 bashobora kuzifashishwa n’umutoza Mashami Vincent ntagihindutse. Uru rutonde ruribanda ahanini ku bakinnyi bakina hanze ariko bishoboka ko bagaruka mu Rwanda bagakinira amakipe atandukanye y’imbere mu gihugu.
u Rwanda rwatsinze Ethiopia rubona itike yo gukina CHAN

U Rwanda rushobora kuzifashisha abazamu batatu barimo: Kwizera Olivier kuri ubu usigaye ukina muri Rayon Sport, Ndayishimiye Eric Bakame wa As Kigali ndetse na Kimenyi Yves kuri ubu waguzwe na Kiyovu Sport.

Mu bakinnyi bakina inyuma Ntagihindutse Mashami ashobora kwifashisha, Manzi Thierry wa APR Fc, Mutsinzi Ange nawe wa APR Fc, Emery Bayisenge wa As Kigali, Rugwiro Herve wa Rayon, Mangwende wa APR, Ombolenga Fitina wa APR, Rutanga na Faustin ba Police.

Mu kibuga hagati ntagihindutse uyu mutoza ashobora kuzifashisha, Seif Djabel ba APR Fc, Kevin Muhire bivugwa ko azaba yagarutse gukina mu Rwanda, Martin Fabrice wa Police Fc na Ngendahimana Eric wa Kiyovu Sport, Amran Nshimiyimana wa Rayon.

Ba rutahizamu bashobora gukoreshwa harimo, Kapiteni Jacques Tuyisenge, Yanick Bizimana, Danny Usengimana bakinira APR Fc, Sugira Ernest utarabona ikipe, Papy Sibomana wa Police Fc na Muhadjiri Hakizimana wa As Kigali.

Nta gihindutse umutoza Mashami Vincet utoza ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi, azahamagara abakinnyi bazamufasha mu mikino ya CHAN nyuma y’imikino ibiri yo gushaka itike yo gukina CAN hamwe na Cap Vert izaba mu kwezi k’Ugushyingo.

Genesisbizz

Related Articles

Ibitekerezo

  • - Mwizerwa

    Birashoboka cyane ko iyikipe itazahinduka

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO