Uko Producer A-B Godwin yazinutswe Facebook bitewe n’umutinganyi

Producer A-B Godwin umaze kubaka izina mu bikorwa byo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi yavuze ko atajya akoresha urubuga rwa Facebook bitewe n’umusore w’umutinganyi wigeze kuhamuteretera.

Uretse kuba akora amashusho y’indirimbo z’abahanzi A-B Godwin yagiye ayobora n’amafilime atandukanye y’aha mu Rwanda. Indirimbo yakoze harimo ‘Kontwari ya Safi, Ni wowe ya Marina, Waki waki , Njye nawe ya Clarisse Karasira’ n’izindi nyinshi.

Mukiganiro Avenue 387 kuri Genesis TV uyu musore yatangaje impamvu yavuye ku rubuga rwa Facebook yari yarigeze gukoresha.

Yavuze ko Facebook icyatumye ayanga urunuka ari uko yigeze kuyijyaho agahuriraho n’umutinganyi atangira kumuterata amubwira ko yamukunze cyane.

Ati “Numvaga ari ibintu bisanzwe nanjye nkajya musubiza, gusa naje kureba amafoto ye nsanga ni umusore wigira nk’umukobwa. Yaje kuntungura akajya akomeza ahatiriza ko ankunda ansaba ko twazanahura…Amafoto ye yabaga acanganye kumenya niba ari umukobwa cyangwa umuhungu.”

Akomeza avuga ko yageze nubwo amusaba nimero za telefone akayimwima amubeshya ko ntayo agira.

Ati “Yatumye nzinukwa urubuga rwa Facebook kuko niyo mufungira kunyandikira numvaga ko nzahura n’abandi bameze nkawe bakajya bantesha umutwe.”

Reba ikiganiro cyose cya A-B Godwin

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO