Uko washyigikira umukobwa wifuza ko yazaba Miss Rwanda 2021

Nyuma y’uko hamenyekanye abakobwa 37 bazahatanira ikamba rya Miss Rwanda2021, ubu hakurikiyeho gutora binyuze mu butumwa bugufi (SMS) no kuri murandasi (online).

Biteganyijwe ko amatora atangira kuri uyu wa kabiri saa sita z’amanywa. Amazina na nimero abakobwa bazatorerwaho nabyo bamaze kubihabwa.

Gutora kuri SMS, ni ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi, ukandika ijambo MISS ugasiga akanya, ugashyiraho nimero y’umukobwa utoye hanyuma ukohereza kuri 1525.

Gutora bizafungwa tariki 6 Werurwe 2021 ku munsi wa Pre-selection ubwo hazatangazwa abakobwa 20 ba mbere.

Gutora unyuze kuri murandasi (online), ni ukujya ku rubuga rwa www.igihe.com. Gutora kuri SMS bifite 70% naho online ikagira 30%.

Abakobwa babiri ba mbere bazagira amajwi menshi kurusha abandi (SMS na Online), bazahita babona PASS ibajyana mu mwiherero (Boot Camp).


Abakobwa 37 nibo bazavamo 20 bazerekeza mu mwiherero

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO