Ukraine: Abaduteye umugongo mu bihe bigoye bazabyicuza

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine yahishuye ko igihugu cye cyizibuka abacyibaye hafi mu bihe by’intambara naho ababateye umugongo cyikaba igikorwa bazicuza cyane.

Mu kiganiro na BBC, Dmytro Kuleba , Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Ukraine, Yahishuye ko ibyo u Burusiya bwakoze bubagabaho ibitero bizagira ingaruka mu mibanire y’ahazaza.

Yanakomoje ku bukererwe bw’ubufasha bw’intwaro ziturutse mu Burengerazuba aho yavuze ko ibi iyo bibaye bisobanuye kubura ubuzima ku baturage ba Ukraine ndetse ko abababaye hafi bazibuka iteka ineza babagiriye n’ababateye umugongo bakabibuka iteka.

Kuleba yanatanze igitekerezo ku buryo abona intambara izarangira, Akomoza no ku ruhare rw’u Bushinwa aho batewe ubwoba ko bushobora kohereza intwaro mu Burusiya, Yanavuze kuburyo yatengushywe no kuba Papa Francis atarasura iki gihugu mubihe by’intambara.

Dmytro Kuleba yahishuye ko Ukraine itazibagirwa abayibaye hafi n’abayiteye umugongo

Ukraine itewe ubwoba n’uko u Bushinwa bushobora guha inkunga u Burusiya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO