Ukraine: Mu gihe abarimu bahangayitse Abana bato bategereje kurwana intambara nyuma yo guhabwa amasomo njyarugamba

Mu kigo cy’amashuri abanza cyo muri Ukraine cyitwa Volodymyr the Great abana bato guhera ku myaka irindwi bari guhabwa amasomo ya gisirikare azwi nka military cadet mu rwego rwo kubongerera ubumenyi mu bijyendanye n’intambara.

Ibi bibondo biri guhabwa amasomo njyarugamba agendanye n’imyitwarire bagomba kugira mu ntambara n’amasomo yabafasha gukomeza kubaho nko mubihe hari guterwa ibisasu no kumenya uko barokoka.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo habaye ibirori byo gufungura ku mugaragaro iki kigo aho cyari cyarafunze imiryango kuva tariki 24 Gashyantare ubwo Uburusiya bwatangizaga icyo bwise ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Ukraine byaje kuvamo intambara.

Kuva Abasoviyeti bunze ubumwe basenyuka mu 1991, Ntabwo habonekaga umubare munini w’abana bo muri Ukraine bashishikajwe no kwitabira kwiga mu mashuri ya gisirikare, Gusa bisa nk’aho amazi atakiri ya yandi kuko abana benshi ubu bitabira kwiga no kugira ubumenyi bugendanye n’igisirikare , uko batabara amagara yabo n’ubumenyi njyarugamba nyuma y’aho igihugu cyabo cyisanze mu ntambara.




Bamwe mu bagize abanyeshuri 540 b’iki kigo bagaragaye baririmba indirimbo yubahiriza igihugu ya Ukraine bambaye imyenda ya gisirikare.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO