Ukraine & Russia War: Zelensky yatangaje ikizaba kugirango intambara irangire

Umukuru w’igihugu cya Ukraine bwana Zelensky yamaze gutangaza ko ikintu kizatuma intambara irangira ari igihe Crimea izaba yamaze kubohorwa na Ukraine.

Ubusanzwe mu bijyanye n’amategeko, Crimea ni igice cya Ukraine gusa Uburusiya bwamaze gutangaza ko ari igice cyabwo aho bwiyometseho iki gice mu mwaka wa 2014.

Kuva 2014 Crimea yakomeje kuba ikibazo gikomeye cyane ku bihugu byombi dore ko aka gace kiganjemo abaturage benshi bavuga ururimi rw’Ikirusiya.

Magingo aya aka gace ka Crimea gakomeje kuba ikibazo hagati ya Ukraine n’Uburusiya ndetse Perezida wa Ukraine akomeje gutangaza ko umunsi igihugu cye cyizabohoza Crimea aribwo intambara izarangira.

Intambara hagati ya Ukraine n’Uburusiya ikomeje gufata indi ntera dore ko kuwa 24 Gashyantare 2022 aribwo Uburusiya bwateye ku mugaragaro igihugu cya Ukraine gusa kugeza magingo aya abenshi bakomeje kwibaza ku maherezo y’iyi ntambara dore ko Perezida wa Ukraine akomeje kwinangira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO