Ukraine & Russia War:Zelensky yongeye kuvuga amagambo akomeye ahamya ko Uburusiya budateze gutsinda Ukraine mu ntambara

Perezida wa Ukraine akomeje gushira impumpu aho yatangaje ko Uburusiya budateze gutsinda Ukraine mu ntambara kuko ngo bukomeje gukaza ibirindiro mu turere two mu majyepfo y’igihugu cye kuko ngo ariho bwabashije kwigarurira gusa.

Kuri iki cyumweru, Zelenksy yavuze ati: "Ndashaka gushimira abaturage bose ba Nikolaev ku buryo batemera gukandagirwa ku gakanu, ku buryo barwanira umujyi n’intara yabo.

Yakomeje ashimira bikomeye abaturage b’iki gihugu ndetse aboneraho kubabwira ko Uburusiya nta mahirwe na macye bufite yo gutsinda iyi ntambara.

Gusa nubwo Zelensky avuga ibi bivugwa ko ingabo z’Uburusiya mu ijoro ryakeye zamenye amabombe mu mujyi wa Nikolaev, nk’uko byatangajwe n’umukuru w’uyu Mujyi ariwe bwana Alexander Senkevich.

Bivugwa ko Uburusiya butegura igitero simusiga ndetse bukaba ngo buteganya gukoresha uturere tubiri bwamaze kwigarurira kugirango bubigereho.

Source:BBC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO