Ukraine imaze kugirwa umuyonga n’ibisasu bya misile bisaga 75 byinshi byarashwe mu murwa mukuru Kyiv

Ukraine imaze kuraswaho ibisasu bisaga 75 mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 10 Ukwakira aho Zelensky avuga ko Uburusiya bugamije kuyisiba burundu ku ikarita y’isi mu gihe bwo bwirinze kugira icyo butangaza.

Amakuru dukesha umuvugizi wa Leta ya Ukraine avuga ko ibisasu 41 muri 75 byangijwe n’ubwirinzi bw’ibisasu bwo mu kirere gusa ibindi bibasha kwangiza ibikorwa byinshi.

Kugeza ubu biravugwa ko umubare w’inkomere ari mwinshi watewe n’iturika ryatewe n’ibi bisasu n’inkongi z’imiriro.

Hamaze kubarurwa abantu 24 bakomeretse n’abandi 8 bapfuye nyuma y’ibisasu byarashwe mu murwa mukuru Kyiv.

Ibi bitero bije nyuma y’umunsi umwe ikiraro rukumbi cyahuzaga Crimea n’Uburusiya cyibasiwe n’inkongi y’umuriro bivugwa ko yatewe n’impanuka y’ikamyo yaturitse gusa Ukraine igashyirwa mu majwi ko yabikoze yihorera.

Ikiraro cyahuzaga Crimea na Ukraine cyangijwe n’inkongi y’umuriro yatewe n’impanuka y’ikamyo yari yikoreye amavuta

Perezida wa Ukraine, Volodymyr Zelensky yagize icyo avuga kuri ibi bitero by’Uburusiya avuga ko icyo bugamije ari ukuyihanagura burundu ku ikarita y’isi mugihe bwo ntacyo burabitangazaho.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO