Ukraine irimyiza imoso nyuma y’uko Amerika iyimye inkunga y’indege z’intambara yayemereye

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zahakanye ko zizaha inkunga y’indege z’intambara zo mu bwoko bwa F-16 Fighter Jet Ukraine nk’uko yari yarabyemeye.

Ubwo yabazwaga n’umunyamakuru kuri uyu wa mbere niba Amerika izatanga inkunga y’indege z’intambara, Joe Biden, Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yasubije abihakana.

Uyu mwanzuro usa n’uwashyize Ukraine mu bwigunge kuko u Budage nabwo buherutse gutangaza ko budateganya kohereza indege muri Ukraine.

Joe Biden asobanura impamvu batazaha inkunga y’indege za Gisirikare Ukraine, Yashimangiye ko ntacyo byafasha usibye gusubiza intambara ibubisi gusa ko bazabaha ubufasha mu bundi buryo.

Kugeza ubu indege za F-16 Fighter Jet ni zimwe mu zikoranywe ikoranabuhanga ryo ku rwego rwo hejuru ku isi aho zikoreshwa n’ibihugu birimo u Bubiligi na Pakistan.

Volodymyr Zelenskyy, Perezida wa Ukraine, Nawe yatangaje ko uyu mwanzuro wo kudahabwa izi nkunga z’indege yari yemerewe na Amerika ko nta rundi rwango rubyihishe inyuma , Ko ahubwo ibihugu byo mu Burengerazuba byatinye ko igihe byamuha izi ndege intambara yarushaho kongera ubukana.

Kugeza ubu Ukraine ikoresha indege z’intambara ziganjemo ubwoko bwa MiG zakozwe mu bihe by’Abasoviyeti mbere y’uko ihabwa ubwigenge mu 1991.

Nubwo Amerika yahakanye ko iteganya gutanga indege z’intambara, Yemeye ibitwaro by’intambara birimo ibifaru bya Abrams bisaga 31 ndetse u Bwongereza n’u Budage nabyo byemeye gutanga ibindi bitwaro by’intambara ariko bitari indege.

Ukraine ntabwo izahabwa inkunga y’indege z’intambara

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO