YEMEN:Umwana w’imyaka 8 yakoze ubukwe n’umugabo w’imyaka 40 maze yitaba Imana...
- 2/02/2023 saa 12:51
Perezida wa Ukraine yaciye amarenga ko ari kwitegura inkunga ya gisirikare iturutse mu Bwongereza imufasha kwivuna umwanzi bahanganye mu ntambara.
Perezida wa Ukraine ’Volodymyr Zelenskyy’, Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa Twitter aho akurikirwa n’abasaga miliyoni 6.9, yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Minisitiri w’intebe w’Ubwongereza Rish Sunak aho yamwemereye inkunga za gisirikare.
Si ibi gusa kuko ngo banaganiriye n’ubundi bufasha Ukraine izahabwa mu bihe by’ubukonje twinjiramo na gahunda yo gukomeza kohereza ingano n’ibindi bikorwa bya politike mpuzamahanga bitandukanye.
Kuva ku itariki 24 Gashyantare 2022, hashize amezi (9) icyenda Uburusiya butangije ibyo bwise ibikorwa bya gisirikare bidasanzwe muri Ukraine byatumye ibintu bidogera hirya no hino ku isi bamwe bava no mu byabo abandi barapfa.
Kugeza ubu nta ruhande na rumwe yaba Uburusiya cyangwa Ukraine rwari rwagaragaza ko ruteganya guhagarika imirwano cyangwa imishyikirano y’amahoro ndetse birasa nk’aho intambara idateganyije kurangira vuba.
I had a phone call with 🇬🇧 PM @RishiSunak. We discussed the multifaceted defense support for Ukraine and assistance in enduring the winter period. We also spoke in favor of the continuation of the "grain deal" and agreed positions on the eve of important international events.
— Володимир Зеленський (@ZelenskyyUa) November 10, 2022