Zelensky yavuze ko azagirana inama na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping bityo bakaganira ku buryo u Burusiya bwahagarika intambara

Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yatangaje ko ateganya guhura na Perezida w’u bushinwa bwana Xi Jinping kugirango baganire ku buryo u Burusiya bwahagarika intambara bwagabye ku gihugu cya Ukraine.
Ubwo yavugaga ku buryo umwaka wirenze u Burusiya bugabye ibitero ku gihugu cya Ukraine umukuru w’iki gihugu Zelenskyy yagize ati:nizera ko kuva u Burusiya bwatangira gutera Ukraine u Bushinwa bwagerageje kutijandika mu ntambara ahubwo bwagerageje gushyigikira amahoro.
Ndizera ko u Bushinwa butazigera butanga rwose intwaro ku gihugu cy’u Burusiya ndetse buzakomeza gushyigikira amahoro n’ibiganiro bigamije kubahisha igihugu cyacu.
Nubwo bwose Zelensky yatangaje ko u Bushinwa butigeze butanga intwaro ku Burusiya umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwana Antony Blinken yavuze ko iki gihugu cy’u bushinwa cyagiye gitanga intwaro ku Burusiya gusa nanone Leta ya Beijing yabyamaganiye kure.