Ukraine yakamejeje mu mirwano yashoje ku Burusiya aho ishaka kwisubiza agace ka Kherson

Ingabo za Ukraine zakamejeje kuko zatangiye imirwano ikomeye n’Uburusiya aho zirimo kugerageza kwisubiza agace gaherereye mu majyepfo y’iki gihugu kitwa Kherson kamaze iminsi mu maboko y’Uburusiya.

Vitaliy Kim, ukuriye agace bituranye ka Mykolaiv yagize ati: “Imirwano ikomeye irakomeje, abasirikare bacu barimo gukora isaha ku yindi.”

Ejo kare, Ukraine yatangaje ko bwa mbere yabashije kumenesha umurongo wa mbere w’ubwirinzi ku rugamba rw’Abarusiya.

Gusa Uburusiya buvuga ko ingabo za Ukraine zaneshejwe mu gitero cyazo cyasubijwe inyuma.

Minisiteri y’ingabo i Moscow yavuze kandi ko hari benshi bahaguye mu ngabo za Ukraine, ariko ibivugwa n’impande zombi ntabwo byagenzuwe mu buryo bwigenga.

Kherson yabaye umujyi wa mbere munini wa Ukraine wafashwe n’ingabo z’Uburusiya mu ntangiriro z’ibitero byabwo byatangiye tariki 24 Gashyantare 2022.

Abasirikare bakuru ba Ukraine bakomeje kwirinda gutangaza amakuru arambuye ku bitero byo kwivuna umwanzi, aho basaba rubanda gutegereza ayo makuru bihanganye.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO