Ukraine yashyize hanze umubare w’ingabo zayo zimaze kugwa mu ntambara irwana n’Uburusiya

Kuva ku itariki 24 Gashyantare 2022 ubwo Ukraine n’Uburusiya byatangiye gukozanyaho, Umubare w’inkomere n’abishwe n’intambara wakomeje kwiyongera umunsi ku munsi.

Nk’uko byatangajwe na Mykhailo Podolyak, umujyanama wa perezida wa Ukraine ’Volodymyr Zelenskyy’ avuga ko hagati y’ingabo 10,000-13,000 zimaze kugwa mu rugamba bahanganyemo n’Uburusiya.

Ni benshi bamaze gutikirira mu ntambara

Ni ubwa mbere Ukraine itangaje umubare w’inkomere n’abapfiriye mu ntambara aho muri Kamena baherukaga gutangaza ko hagati y’abasirikare 100-200 bapfaga buri munsi.

Inkuru dukesha BBC ivuga ko kuva hagati mu kwezi kwa Kamena, Abaturage basaga 3,600 baguye mu mirwano yatewe n’ibyitwa ibikorwa bidasanzwe Uburusiya bwatangije muri Ukraine muri Gashyantare ndetse ko uyu mubare uzakomeza kwiyongera.

Akomoza ku nkomere, Bwana Mykhailo yavuze ko habaruwe inkomere zisaga 150,000 z’intambara.

Umunyarwanda yavuze ko ngo burya ntawusangira n’udakoramo, kandi ngo Ukomye urusyo akoma n’ingasire, iyi niyo mpamvu dukurikije imibare yatangajwe na Mark Milley, umugaba mukuru w’igisirikare cya Leta zunze ubumwe za Amerika, igaragaza ko ku ruhande rw’Uburusiya bumaze gutakaza ingabo zisaga 100,000 ziguye mu ntambara burwana na Ukraine


Isi yose iribaza amaherezo y’intambara ya Ukraine n’Uburusiya

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO