Ukraine yatahuye ko u Burusiya buteganya ibitero bidasanzwe ku wa 24 Gashyantare

Ku wa 24 Gashyantare 2023, Uyu munsi u Burusiya buzaba bumaza umwaka butangije ibyo bwise ibikorwa bidasanzwe bya Gisirikare muri Ukraine, Uwo munsi hazaba ari ku wa gatanu. Ukraine yavuze ko yiteguye ibitero bidasanzwe ishobora kugabwaho.

Minisitiri w’umutekano muri Ukraine, Oleksii Reznikov, yatangaje ko igihugu cye cyatahuye ko u Burusiya butaganya ibitero bidasanzwe ku wa 24 Gashyantare 2023.

Kuri iyi tariki, Umwaka uzaba wuzuye Ukraine n’u Burusiya bikozanyaho mu ntambara yagize uruhare mu kwangiza byinshi ku isi.

Kugeza ubu, Volodymyr Zelenskyy, Perezida wa Ukraine, Aheruka gutangaza ko uburyo bwonyine bwo guhagarika u Burusiya ari ukubutsinda mu ntambara bahanganyemo.

Amerika n’u Budage byaherukaga kwemerera Ukraine inkunga y’indege z’intambara zigezweho, Gusa ubu bufasha babuvunjemo kuyiha ibifaru by’intambara.

Ku wa 24 Gashyantare intambara ya Ukraine n’u Burusiya izaba imaze umwaka

Zelenskyy avugako uburyo bwo guhagarika u Burusiya ari ugutsinda intambara

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO