Ukraine yatangiye kugurisha mu cyamunara imwe mu mitungo ya Leta kugirango hakusanywe inkunga za gisirikare

Uyu ni umunsi wa cumi intambara y’Uburusiya na Ukraine imaze itangiye, Ni intambara yangije byinshi ariko cyane cyane ku ruhande rwa Ukraine. Kuri ubu iki gihugu cyafashe gahunda yo guteza cyamunara imwe mu mitungo ya Leta mu rwego rwo gukusanya inkunga za gisirikare.

Guverinoma ya Ukraine yamaze gushyira ku isoko impapuro mpeshamwenda zo kugura imwe mu mitungo ya leta kugirango amafaranga azavamo azifashishwe mu ntambara ihanganye n’Uburusiya.

Iri tangazo ryashyizwe hanze na Minisitiri w’intebe wungirije Mykhailo Fedorov aho yavuze ko muri iki cyumweru bamaze gukusanya asaga miliyoni 200 z’Amayero.

Ubu ni bumwe mu buryo iki gihugu kiri gukoresha kugirango kibone ubushobozi bwo gukomeza gukoresha mu ntambara.

Leta ya Ukraine kandi iri mu biganiro n’ikigega mpuzamahanga cy’imari (International Monetary Fund) na Banki Y’isi ngo barebe uko bayigoboka muri ibi bihe by’intambaa iri kurwana n’Uburusiya.

Kuva iyi ntambara yatangira ku wa 27 Gashyantare, nibura habarurwa abaturage ba Ukraine basaga 352 barimo n’abasirikare bamaze gupfira muri izi mvururu, 14 muri aba ni abana nk’uko tubikesha urubuga rwa statista.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO