Ukraine yongeye kugirwa umuyonga n’ibisasu mu ntambara ihanganyemo n’u Burusiya

Mu ijoro ryakeye mu Burasirazuba bwa Ukraine hongeye kumvikana iturika ry’ibisasu rikomeye byari bigamije gusenya ibikorwaremezo.
Amakuru dukesha guverineri wa Kyiv, Oleksiy Kuleba, avugako mu ijoro ryakeye mu gicuku, ibitero by’indege z’intambara byibasiye ibikorwaremezo by’umujyi wa Kyiv.
Habaruwe umuntu umwe wakomerekejwe n’iki gitero , ndetse benshi batekerezaga ko intambara y’u Burusiya na Ukraine izacogora mu minsi mikuru ariko siko byagenze.
Mugihe Ukraine yavuzweho kugabwaho ibitero kenshi, nayo yavuzeko ingabo z’u Burusiya zisaga 400 zimaze kugwa mu mirwano muri izi mpera z’umwaka gusa.
Ibi nanone bije bikurikira ijambo rikomeye perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin aheruka gutangaza ko intambara agiye kuyigira iye, ndetse ko abifuza kwinjira no kugaba ibitero ku butaka bw’igihugu cye bitazaborohera.