Ukraine yongeye kwivuga imyato n’ibirindiro nyuma yo gusubiza inyuma ingabo z’Uburusiya

Guverineri w’akarere muri Ukraine yavuze ko abasirikare b’igihugu cye bisubije igice cy’umujyi wa Severodonetsk wo mu burasirazuba, nyuma y’iminsi atangaje ko bavuye muri uwo mujyi nk’uburyo bw’amayeri y’urugamba.

ibirimo kubera i Severodonetsk birangiye kubimenya neza kuko imiyoboro myinshi y’itumanaho yaraciwe gusa umuyobozi w’aka gace yavuze ko ingabo z’igihugu zihagaze bwuma.

Bivugwa ko igisirikare cy’Uburusiya cyabanje kwiharira hafi 70% y’aka gace gusa ngo yari amayeri y’urugamba Koko ngo ingabo za Ukraine zahunze ari amayeri.

Ariko nyuma yavuze ko abasirikare ba Ukraine bigaruriye igice kinini cya Severodonetsk.

Uyu mujyi - w’ingenzi mu ho Uburusiya bushaka gufata , umaze ibyumweru uraswaho ibisasu, Guverineri Haidai yanavuze ko kuhagera kw’izindi ntwaro za rutura iki gihugu cyahawe n’Amerika kuzahindura ibintu.

Mu ijambo rye avuga buri joro, Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yakwennye igisirikare cy’Uburusiya, uyu mugabo akomeje kuba intwali kuri Ukraine kuko adacika intege ngo amanike amaboko.

Ref:BBC

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO