Ukuri hagati ya Ferwaba na Patriots ku kibazo cya Guibert.

Ishyirahamwe ry’umukino w’intoki wa Basketball mu Rwanda Ferwaba na Patriots Basketball Club ntibavuga rumwe ku kijyanye n’umukinnyi Nijimbere Guibert bivugwa ko yatanzwe ku ilisiti z’amakipe abiri ya hano mu Rwanda ko azamukoresha.

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ubwo ikipe ya Patriots BBC yari igiye guhura na IPRC-Kigali, uyu mukino wahagaritswe bitewe nuko Ferwaba yavuze ko nta byangombwa Nijimbere Guibert afite byo gukinira Patriots BBC, gusa ku rundi ruhande Patriots nayo ikavuga ko agomba kubakinira bitewe n’amategeko agenga Ferwaba.

Mukurarimda Jean Claude Team Manager wa Patriots BBC, yatangarije itangazamakuru ko bari bafite uburenganzira bwo gukinisha uyu murundi kabone nubwo yaba atarafite ibyangombwa kuko amategeko ya Ferwaba abimwemerera, mu gihe cyose igice cya mbere cya shampiyona kitatarangira.

Yagize ati: "Mbere yuko iri rushanwa ritangira twabajije Ferwaba impamvu atari irushanwa nk’irindi batubwira ko rigomba gukinwa rikurikije amategeko ya shampiyona. Amategeko avuga ko ugomba gukinisha abakinnyi bose mwandikishije mu ilisiti ya shampiyona ya 2019/2020, bagashyiramo itegeko hasi rivuga ngo umukinnyi wese utarabona ibyangombwa yanditse ku itonde ry’iyo kipe yemerewe gukina."

"Twe abakinnyi twabateguye tubizi Bukuru n’undi mukinnyi wo muri Gabon nabo twabandikishije ku ilisiti noneho bo banujuje ibyangombwa byose, ariko federation (Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda) bazanye ilisiti itariho abo bakinnyi baravuga ngo mwatinze kubandikisha kandi amategeko ya shampiyona avuga ko urangiza kwandikisha umukinnyi igice cya mbere kirangiye. Njye nababwiye nti ntabwo twatinze kubandikisha kuko turacyafite amezi abiri yo kwandikisha abakinnyi, Bucumu Claudette atubwira ko nta bufasha baduha, twe tubabwira ko ntabwo dukeneye icyo dusaba ko mukurikize amategeko mwanditse."

Mukurarinda Claude arikumwe n’uwahoze ari umutoza mukuru wa Patriots T9

Bucumu Claudette umuyobozi mu ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda we yatangaje ko Patriots ifite ikibazo cyihariye na Guibert yewe na IPRC-Kigali umukinnyi yavuyemo, avuga ko bagomba kubanza kugikemura ngo kuko aya makipe yombi yamutanze ku ilisiti.

Ati: "Twandikiye amakipe yose ko abakinnyi bose bari ku ilisiti zatanzwe mbere yuko shampiyona itangira ndetse n’abandi bafite ibibazo batari bagatanzwe ku ilisiti kubera ibibazo bafite ndetse n’abandi bava hanze twagombaga kubikora tugendeye ku ngengabihe ya FIBA. twababwiye ko abakinnyi bose iyi mikino bagomba kuyikina nubwo baba batarabona ibyangombwa."

Ibwirizwa Patriots ivuga ko Ferwaba yirengagije yanga ko Guibert abakinira

"Ariko ikibazo cya Guibert wari usanzwe ari umukinnyi wa IPRC-Kigali, uwo mukinnyi ntabwo yari yakarangije amasezerano mu ikipe ye. IPRC-Kigali itanga ilisiti yamutanzeho ko ari umukinnyi wabo ariko yanze kubakinira. Patriots nayo yazanye ilisiti imushyiraho ariko yarabasinyiye ko agomba kubakinira, rero kubera ko yari asanzwe ari umukinnyi wa Patriots umwaka utararangira nkuko amategeko abivuga kuko iyo umukinnyi amaze amezi abiri adakina muri shampiyona yacu ashobora kugaruka agakina muri iyo kipe. Kuva umwaka ushize yari umukinnyi wa IPRC. kugira ngo rero Patriots yemererwe kumukinisha nuko yari kuba afite urupapuro rumurekura ava mu ikipe ye yahozemo.

Nijimbere Guibert yakiniye Patriots mu mikino ya Bal

Nubwo Ferwaba ivuga ko Patriots BBC itagomba gukinisha Nijimbere Guibert, amategeko agenga iri shyirahamwe ararigonga, kuko bavuga ko umukinnyi udafite ibyangombwa wese yemerewe gukina mbere yuko igice cya mbere kirangira.

Ku rundi ruhande nabwo Ishyirahamwe ry’umukino wa Basketball mu Rwanda bo bagatangaza ko ikibazo cya Guibert ari ikibazo kihariye ngo kuko aya makipe yose yamutanze ku ilisiti ya shampiyona.

Kugeza magingo aya, nuko amakuru agera kuri Genesisbizz ahsmya ko, ikipe ya Patriots BBC yamaze kwikura mu irushanwa ry’Intwari nyuma yuko batewe mpaga na IPRC-Kigali bitewe no kutemererwa gukinisha abakinnyi bayo yazanye harimo na Nijimbere Guibert.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO