Ulimwengu Jules wakinnye muri Rayon Sport yaguzwe na Gor Mahia

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cy’u Burundi uzwi nka Jules Ulimwengu, yamaze gusinyira ikipe yo muri Kenya yitwa Gor Mahia amasezerano y’imyaka ibiri avuye muri Guinée-Bissau aho yari amaze iminsi mike.

Jules Ulimwengu yari amaze umwaka urenga gato avuye mu Rwanda nyuma yo kugaragaraho amanyanga yo guhimba ubwenegihugu bw’ubunyarwanda, ndetse ntabone n’ibyangombwa byo gukina muri Rayon Sport aho yahise asubira iwabo mu Burundi.

Jules Ulimwengu w’imyaka 21 y’amavuko yamaze gusinya muri Gor Mahia yo muri Kenya amasezerano y’imyaka ibiri ahabwa ibihumbi 30 by’amadorali y’Amerika.

Nubwo bitaratangazwa ku mugaragaro ngo iyi kipe yerekane uyu musore muri iki gihugu, biranavugwa ko iyi kipe yo muri Kenya yifuza cyane kugura Sibomana Patrick Papy w’umunyarwanda watandukanye na Yanga mu mpera z’umwaka ushize w’imikino, bakaberekanira icyarimwe.

Jules Ulimwengu yageze mu ikipe ya Rayon Sport mu mwaka wa 2018 avuye mu ikipe ya Sunrise. Uyu musore akigera muri Rayon Sport yahise ayihesha igikombe cya shampiyona cy’uwo mwaka wa 2018, anaba umukinnyi watsinze ibitego byinshi bigera kuri 23.

Ntagihindutse uyu musore ukomoka mu gihugu cy’u Burundi azerekwanwa mu mpera z’iki cyumweru ndetse n’abandi bakinnyi bashya iyi kipe ya Gor Mahia iteganya kongera mu bandi bazayifasha mu mwaka utaha w’imikino.
Ulimwengu Jules wanyuze muri Rayon Sports

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO