Umanika agati wicaye wakamanura agahaguruka Elon Musk agomba kurangiza gahunda yo kugura Twitter byamunanira akisanga mu nkiko

Elon Musk yasabwe kuba yarangije gahunda yo kugura Twitter bitarenze ku wa Gatanu saa kumi n’imwe z’umugoroba kuri miliyari 44 z’amadolari ya Amerika ndetse bitabaye ibyo agomba kujyanwa mu nkiko.
Elon Musk ubusanzwe ni umuyobozi w’ikigo cyitwa Tesla ndetse akaba ari n’umuherwe wa mbere ku isi gusa kugeza ubu uyu mugabo yashyizweho igitutu gikomeye kugirango agure urubuga rwa Twitter byamunanira akajyanwa mu nkiko.
Uyu muherwe Elon Musk yiyemeje kugura Twitter mu kwezi kwa Mata uyu mwaka aho yiyemeje kwegukana imigabane ingana na 54% gusa nyuma y’iminsi mike yashatse kwisubira.
Ubwo yageragezaga guhagarika ayo masezerano Twitter yamugejeje mu nkiko isaba ko yakomeza gahunda yiyemeje nk’uko yabitangiye.
Urubanza rwari rwateguwe ku wa 17 Ukwakira ariko Musk yemerera ubuyobozi bwa Twitter ko ashaka gukomeza umugambi wo kuyigura ku giciro bumvikanye.
Kathaleen St. Jude McCormick, ukurikirana uru rubanza yamenyesheje Elon Musk ko agomba kurangiza gahunda yo kugura Twitter bitarenze taliki 28 Ukwakira 2022.