Umubano: Bad Rama na Queen Cha ngo bafitanye ibanga ryihariye

Mupenda Ramadhan uyobora inzu itunganya umuziki ya The Mane label, abona mu bahanzi bari muri iyi label bose ukwiye igihembo ari Queen Cha wenyine, binatuma benshi bibaza uko babanye.

Mupenda Ramadhan uzwi mu muziki nka ‘Bad Rama’ akunze gushinjwa na bamwe ko atonesha igitsina gore cyane kurusha abandi bahanzi babarizwa mu nzu itunganya umuziki ya The Mane.

Ibi byagarutsweho ubwo uyu muyobozi wa The Mane label Bad Rama, yabibazwagaho n’itangazamakuru mu kiganiro bagiranye tariki 19 Mutarama 2020, icyo gihe yabihakanye yivuye inyuma ko adatonesha abahanzikazi bari muri label ye ahubwo avuga ko hari igihe usanga barutana ubushobozi.

Yagize ati: “"Marina na Queen cha bafite ubushobozi bwigaragaza kurusha abanda, si itoneshwa…"

https://genesisbizz.com/Ntago-ntonesha-Marina-na-Queen-Cha-nkuko-babivuga-barashoboye-Bad-Rama

N’ubwo hari benshi bibaza ku mubano wihariye Bad Rama afitanye n’umuhanzikazi Queen Cha udakunze kugaragaza amarangamutima ye aho abogamiye, abari hafi yabo Genesisbizz yagerageje kuvugana nabo batifuje ko tuvuga amazina yabo, bemeza ko aba bombi bafitanye ibanga ryihariye.

Mu bigaragarira buri wese, umubano udasanzwe uri hagati y’aba bombi wakwemezwa n’ubutumwa Bad Rama yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, aho yemeje ko Queen Cha ari inshuti Nyanshuti imubwiza ukuri dore ko bitamutwaye n’igihe kubibona.

Yagize ati: “Ntibitwara igihe kumenya inshuti Nyanshuti ikubwiza ukuri, ikakugira inama, inshuti ifite umurava, ubushobozi, n’ubumuntu ugira uzabukomeze.”

Bad Rama yongeraho ko Queen Cha akwiye n’igihembo cya The Mane kubera ko yabafashije kugeza kuri byinshi iyi nzu isanzwe itunganya umuziki.

Iyi mvugo ya Bad Rama isa n’aho ijimije cyane, dore ko itanasobanura neza ibyo Queen Cha amaze kugeza kuri The Mane kugeza magingo aya, buri wese yahita yibaza uruhande abandi bahanzi babarizwa muri iyi nzu babogamiyeho, dore ko bose basanzwe baziranye.

Marina abitekerezaho iki?

Umwaka ushize Genesisbizz iganira na Marina Debol ubarizwa muri The Mane label, twifuje kumenya umubano uri hagati ye na Bad Rama uretse akazi gasanzwe kabahuza.

N’uko Marina abajijwe ibyerekeye ibyavugwaga ko yendaga gusanga Bad Rama muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (mu gihe yarakiriyo), yabiteye utwatsi anongeraho ko nta mubano wihariye afitanye n’umureberera inyungu mu muziki we.

Ntibyahereye aho, twifuje kumenya icyo Marina atekereza ku bavuga ko y’aba akundana na Bad Rama uretse kuba basanzwe bakorana, atubwira ko ahubwo icyiza aruko ibyo bakabibajije Queen Cha.


Akenshi niyo witegereje amafoto bose bakunze kwifotozanya ubonamo itandukaniro rigaragarira amaso

Twamubajije impamvu Queen Cha ariwe wakagombye kubibazwa, maze mu bitwenge byinshi avuga ko Queen Cha ariwe ukuze wakagombye kubibazwa.

Iyi mvugo ya Marina ihishe byinshi kubadashaka kumva neza umubano uri hagati y’abantu babiri basanzwe babana n’uyu muhanzikazi, ariko nanone ikaba ari imvugo itomoye ku mubano uri hagati ya Bad Rama na Queen Cha.


Ibijyanye na Bad Rama biba bigomba kubazwa Queen Cha

Iri toneshwa rya bamwe mu bahanzi bari muri The Mane, rishobora kuba ariryo ryabaye intandaro yo kuva muri The Mane kwa Safi Madiba na Jay Polly bakunze kumvikana mu bitangazamakuru bavuga ko iyi nzu itunganya umuziki ya The Mane yishe masezerano bari bafitanye.

Iyi nzu ya The Mane label isigayemo abahanzi batatu gusa kuri ubu, barimo Marina Debol, Queen Cha ndetse na Calvin Mbanda.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO