Umubano wa Diamond na Zuchu watangiye gucumbagira uzamo agatotsi

Nyuma y’aho umuhanzi Diamond Platnumz agaragarije ko ari mu rukundo rweruye n’umuhanzikazi Zuchu kuri ubu urukundo rw’aba bombi rwatangiye gukonja nyuma y’aho Zuchu asibiye amafoto yose afitanye na Diamond Platnumz ku mbuga nkoranyambaga.

Inkuru yongeye gusakara nyuma y’uko uyu muhanzikazi Zuchu asibiye amafoto yose ari kumwe na Diamond ku imbugankoranyambaga akoresha.

Urukundo rw’aba bombi rwatangiye kuvugwa cyane nyuma y’uko bashyize hanze indirimbo ’mtasubili’ bakoranye ndetse n’amafoto yagiye acicikana ku mbugankoranyambaga bari kumwe gusa kugeza ubu muri bo nta numwe wigeze agira icyo abitangazaho.

Kuba Zuchu yarafashe umwanzuro wo gusiba amafoto ye afitanye na Diamond Platnumz abenshi batangiye kuvuga ko ibi bishobora kuba ikimenyetso cyo kuba umubano wabo urimo gucumbagira.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO