Umubiri ubyara udahatse!Celine Dion yatangaje ko atagishoboye gukomeza gahunda zo gukora ibitaramo yateganyaga muri Gashyantare 2023

Umuhanzikazi w’icyogere Celine Dion kuri ubu yamaze gutangaza ko atagishoboye gukora ibitaramo yateganyaga gukora aho bimwe yari yaratangaje ko azabitangira muri Gashyantare 2023.

Uyu muhanzikazi umaze iminsi atorohewe n’indwara yatangaje ko atagikoze ibitaramo yari yarateguje abakunzi be yagombaga gukora harimo n’ibyo yari gukorera mu Burayi.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Celine Dion yagize ati:Namaze igihe kirekire ndimo guhangana n’ibibazo bijyanye n’ubuzima bwanjye ndetse ntabwo byigeze binyorohera na gato.

Ndetse ntabwo byoroshye kuvuga buri kimwe cyose nanyuzemo ndetse birambabaje cyane kubamenyesha ko ntagishoboye gusubukura ibitaramo nagombaga gukorera mu Burayi muri Gashyantare.

Umuhanzikazi Celine Dion ubusanzwe amazina ye nyakuri yahawe n’ababyeyi yitwa Celine Marie Claudette Dion ndetse yabonye izuba kuwa 30 Werurwe 1968 aho kuri ubu afite imyaka 54 y’amavuko.

Ni umuhanzikazi w’icyamamare wamenyekanye mu ndirimbo zakunzwe na benshi kandi mu bihe binyuranye aho kugeza ubu afite abafana bakunda indirimbo ze mu mpande zitandukanye z’Isi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO