Umubiri ubyara udahatse kuko watumye Justin Bieber ahagarika ibitaramo bye igitaraganya

Burya Umunyarwanda yaciye umugani uvuga ko umubiri ubyara udahatse niyo mpamvu kuri ubu umuhanzi Justin Beiber yamaze guhagarika ibitaramo yagombaga gukora kubera ko ubuzima bwe budahagaze neza kubera ko igice cy’isura ye cyamugaye.
Uburwayi bwa Justin Beiber butumye afata umwanzuro wo guhagarika ibitaramo bye nubwo yari yabanje gutangaza ko agiye kubisubukura gusa ngo umubiri wamwangiye kuko yumva ko ubuzima bwe budahagaze neza.
Ubusanzwe iyi ndwara ya Justin Beiber arwaye izwi nka Ramsay Hunt,ndetse yatumye igice kimwe cy’isura ye gisa nkaho kidakora.
Kuri ubu Justin Bieber yatangaje ko agiye gufata umwanya uhagije wo kuruhuka aho gukomeza ibitaramo byo kumenyekanisha album ye nshya yise ‘Justice’.
Justin beiber yavuze ko umunaniro wamurenze bigatuma ahitamo guhagarika ibitaramo yateganyaga gukora ndetse akomeza avuga ko akeneye umwanya uhagije wo kuruhuka.
Justin Bieber ntiyatangaje igihe azasubukura ibitaramo bye gusa yashimiye abafana ku nkunga yabo.