Mikel Arteta mu kiganiro n’itangazamakuru yagaragaje ibanga Arsenal ikoresha...
- 30/03/2023 saa 13:56
Umubiri wa Nyakwigendera Christian Atsu uherutse kwitaba imana agwiriwe n’ibikuta mu mutingito washegeshe Turukiya na Siriya wamaze kugezwa muri Ghana kugirango ashyingurwe n’umuryango we.
Umubiri wa Nyakwigendera Atsu wabonwe kuwa 19 Gashyantare 2023 nyuma yo kugwirwa n’ibikuta ndetse kuri ubu indege yamaze kugeza umubiri we mu gihugu cya Ghana.
Atsu yitabye Imana afite imyaka 31 y’amavuko ndetse umubiri we wabonetse hashize hafi ibyumweru bigera kuri bibiri nyuma yo kugwirwa n’ibikuta ndetse kugeza ubu uyu mutingito umaze guhitana abarenga ibihumbi 45.
Ubwo umubiri wagezwaga ku Kibuga cy’Indege, Visi Perezida wa Ghana, Mahamudu Bawumia yasobanuye ko kubura Atsu ari igihombo gikomeye cyane ku gihugu cya Ghana.
Mu magambo ye yaggize ati “Twari dufite icyizere buri munsi, dusenga buri munsi, ariko twasanze byarangiye ndetse Kubura Atsu ni agahinda gakomeye cyane.”