Imana itera amapfa niyo itera n’aho bahahira! Etienne Ndayiragije wasezerewe...
- 26/01/2023 saa 14:54
Nyuma y’umukino wahuje Morocco n’Ububiligi umubyeyi wa Ashraf Hakim yagaragaye yishimye cyane ndetse arimo asomagurana ku matama n’umuhungu we Ashraf Hakim nyuma yo kwegukana intsinzi batsinze ikipe y’igihugu y’Ububiligi.
Kugeza ubu amwe mu makipe ya Afurika akomeje kwihagararaho aho muri ayo makipe harimo ikipe y’igihugu ya Senegal dore ko nayo mu manota 6 imaze gukinira yabashije kwegukanamo amanota 3.
Indi kipe yaraye ibashije kwesa uyu muhigo ni ikipe y’igihugu ya Morocco yivuganye Ububiligi aho nayo kuri ubu ifite amanota 3 ndetse ifite n’amahirwe akomeye cyane yo kuzatsinda ikipe y’igihugu ya Canada kugirango iyi kipe ibashe gukatisha itike yerekeza muri 1/8 cyirangiza.
Ikipe y’igihugu ya Morocco yatsinze Ububiligi benshi batabikekaga ndetse bituma bamwe bishimira imikinire iyi kipe yagaragaje ndetse byatumye umubyeyi wa Ashraf Hakim asagwa n’ibyishimo atangira gusoma umuhungu we ku matama.
Ashraf Hakim yishimanye bikomeye n’umubyeyi we nyuma y’uko Morocco itsinze ikipe y’ighugu y’Ububiligi.