Abahanzi bo muri Diaspora nta gaciro mu Rwanda baduha kubera ikimenyane – MK...
- 26/02/2021 saa 08:57
Nyina w’umuhanzi Muneza Christopher, witwa Gahongayire Marie Mativitas yitabye Imana nyuma y’uburwayi yari amaranye igihe.
Uyu Nyakwigendera ubyara umuhanzi Christopher yitabye Imana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane tariki 21 Mutarama 2021.
Byatangiye ari inshuti z’uyu muhanzi zimusabira gukomeza kwihangana ndetse no kugira umutima ukomeye kubera kubura umubyeyi we.
We ntabwo yigeze abinyuza ahantu na hamwe yerekana cyangwa se atangariza abamukurikira ko yagize ibyago.
Gusa twabashije kuvugana n’imwe mu nshuti ye ya hafi iduhamiriza ayo makuru ivuga ko Nyina wa Christopher yazize uburwayi yari amaranye igihe n’ubwo nawe atigeze aduhishurira iyo ndwara cyangwa se ibitaro yaba yapfiriyemo.
Umuhanzi Christopher ubu asigaranye umubyeyi umwe ari we se.
Christopher arikumwe na Mama we witabye Imana