
Manzi James uzwi mu muziki nka Humble Jizzo mu itsinda rya Urban Boys yatangaje ko yapfushije se umubyara baherukaga kuvugana kuri Noheli.
Uyu muhanzi yabishyize ku rukuta rwe rwa Instagram ashyiraho ifoto arikumwe n’umubyeyi we amwifuriza kuruhukira mu mahoro.
Ati “Ruhukira mu mahoro (DAD). Ndababaye cyane…Ntabwo narinzi ko kuri Noel tuvugana bwari ubwa nyuma.”
Uyu mubyeyi wari utuye mu karere ka Nyagatare mu ntara y’Iburasirazuba ngo yapfuye azize uburwayi kuko yaramaze iminsi ari mu Bitaro nkuko twabitangarijwe n’umwe mu nshuti za hafi z’uyu muryango.
Turacyakurikirana iyi nkuru...
Uyu niwe mubyeyi wa Humble Jizzo witabye Imana
Inshuti za Humble Jizzo zagiye zimwifuriza ukwihangana kubera ibyago yahuye nabyo