Umubyeyi wa Zuchu yagize icyo atangaza ku mubano uri hagati y’umukobwa we na Diamond

Umubyeyi w’umuhanzikazi ukomeye muri Tanzania uzwi ku izina rya Zuchu yagize icyo atangaza ku mubano uvugwa hagati ya Diamond n’umukobwa we.
Uyu mubyeyi yitwa Kopa Khadija ndetse ubwo yaganiraga n’itangazamakuru rya Wasafi yavuze ko nta mubano wihariye azi uri hagati ya Diamond n’umukobwa we.
Mu magambo ye yagize ati: nta mubano nzi wihariye uri hagati yaba bombi.
Yakomeje avuga ko yagiye akunda kumva inkuru zijyanye n’umukobwa we avugwa hamwe na Diamond ariko akomeza ahamya ko umukobwa we yamubwiye ko nta mubano udasanzwe bafitanye.