Umuco waracitse! Amafoto y’umuhanzi Harry Styles asomana n’undi mugabo yateje ururondogoro

Umuhanzi ndetse akaba n’umukinnyi wa filimi uzwi ku izina rya Harry Styles arimo kuvugisha amangambure benshi mu bakoresha imbuga nkoranyambaga nyuma yo kugaragara asomana n’umugabo mugenzi we.

Harry Styles n’umugabo mugenzi we,bagaragaye basomana ubwo bari mu birori bya Venice Film Festival aho muri ibi birori herekanwe agace gato ka Filim’Don’t Worry Darling’ ya Harry Styles ndetse iyi filimi ikaba igomba gusohoka mu minsi ya vuba.

Ubwo uyu mugabo Harry Styles yahamagarwaga ku rubyiniro ngo agire icyo avuga kuri iyo Filime yasuhuje umugabo witwa Nick Kroll ndetse bahita basomana ku munwa biteza ururondogoro.

Ikinyamakuru The Independent cyatangaje ko Harry Stles ubwo yasomanaga na Nick Kroll usanzwe ari inshuti ye bisanzwe byatumye abantu benshi bibaza ko hari undi mubano wihariye aba bombi bafitanye.

Umuhanzi Harry Styles yamenyekanye mu itsinda rya ’One Direction’ ariko nyuma baza gutandukana atangira kwikorera umuziki ku giti cye ahita atangira no gukina filimi.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO