Umukecuru yashatse gutabara umugabo we warimo kurohama birangira bapfanye

Diana ni umukecuru wagerageje gutabara umugabo we wafashwe n’umutima ubwo yari muri Pisine maze bituma bose barohama bitaba Imana.

Uyu mukecuru yitwa Diana,ndetse ari mu kigero cy’imyaka 80 y’amavuko bivugwa ko yagerageje gusimbukira mu mazi ngo atabare umugabo we witwa David gusa birangira bose ntawe uharenze.

Ibi byabereye mu majyepfo y’Ubufaransa ndetse abaturanyi babo bari biteguye kuza gusangira ifunguro n’uyu muryango birangira ntamuntu babona ngo aze abafungurire.

Nyuma y’igihe bategereje nta muntu uza kubakingurira, binjiye mu nzu bishakiye inzira baza kubona imirambo y’aba bombi bafite imyaka mirongo inani, ireremba muri pisine.

Bivugwa ko uyu mukecuru yapfuye yambaye imyenda ye yuzuye naho umugabo we yari yambaye imyambaro y’imbere bigaragara ko yari arimo koga.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO