Umudepite w’umugabo mu Bugande yabonywe yisiga lipstick (Video)

Umudepite w’umugabo mu nteko ishinga amategeko y’igihugu cya Uganda Peter Sematimba yagaragaye muri videwo arimo yisiga amavuta akoreshwa n’abakobwa mu guhindura ibara ry’umunwa (lip stick) yicaye mu nteko.

Peter Sematimba asanzwe ahagarariye agace ka Busiro y’Amajyepfo mu nteko ishinga amategeko y’igihugu cya Uganda, aho iyi videwo idasanzwe y’uyu mugabo yavuzweho cyane ku mbuga nkoranyambaga.

Muri iki gihe, umubare w’abagabo bahendwa cyane no kugura amavuta acyesha mu maso habo uragenda uzamuka cyane.

Ntibikibatera ipfunwe ryo kuba banayatwa mu bikapu by’abo, dore ko bisigaye bisa nk’ibisanzwe cyane ku kuba umugabo yakura Maquillage, Lip Sticks, n’ibindi bikoresho by’isuku mu ruhago rwe akisigira mu ruhame rw’abantu.

Ku bijyanye n’aya mashusho y’umudepite Sematimba yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, byasaga n’aho kwisiga bene izi lip sticks (rouge baise) ari ibisanzwe kuri we imbere y’abagize inteko nshinga amategeko y’igihugu cya Uganda.

Uyu mudepite ukunze kwiyitaho cyane mu gihe cy’ibikorwa n’inama z’abadepite bo muri iki gihugu, hari n’igihe yigeze kubonwa na camera zo mu bwiherero bw’inteko ishinga amategeko ya Uganda yabuze amahoro mu gihe yashakaga akuma gaca inzara, agenda agaruka kugashaka.

Bamwe mu baturage b’igihugu cya Uganda banenga cyane imyitwarire y’uyu muyobozi ubatorera akanashyira mu bikorwa amategeko, ku kuba ibi bikorwa bishobora kuzagira ingaruka mbi ku mirimo ye yo mu nteko ishinga amategeko y’igihugu cya Uganda.

Dore videwo ya Peter Sematimba arimo yisiga lip sticks mu nteko:

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO