Umufana yafunzwe nyuma yo kuzirika umugozi ku giti cy’izamu akagerageza kwiyahura muri sitade

Uyu mufana yatunguye abantu benshi ku mukino wahuzaga ikipe ya Everton na Newcastle United ku kibuga Gudison Park aho uyu mufana yaciye mu rihumye abashinzwe umutekano maze aragenda yizirika ku giti cy’izamu atangira kwinigisha umugozi bigaragara ko ashaka kwiyhura.

Ku mugoroba ushyira ijoro ryo kuri uyu wa kane nibwo uyu mufana yaje gutabwa muri yombi n’inzego z’abashinzwe umutekano bo mu gihugu cy’Ubwongereza,uyu mufana yateje imyivumbagatanyo nyuma y’uko umukino wabaga kugeza ubwo byafashe iminota irindwi ubwo abashinzwe umutekano bamukuraga ku giti cy’izamu aho yari yiziritse umugozi mu ijosi arimo kwiniga.

Nyuma yo gufatwa n’abashinzwe umutekano umukino wa Everton na Newcastle United wahise ukomeza gusa ikipe ya Everton yari ifite igitego 1-0 .

Uhagarariye Police yagize ati" ubu dushobora kubahamiriza ko umugabo warogoye umukino wahuje Everton na Newcastle United yamaze gufatwa n’inzego z’abashinzwe umutekano ndetse arafunze nyuma y’aho yagerageje guteza imyivumbagatanyo akizirika ku giti k’izamu mu gihe umukino wahuzaga amakipe yombi.

Ushinjwa w’imyaka 21 y’amavuko ubu ari mu buroko ubwo akurikiranweho icyaha cyo guteza imyivumbagatanyo ku kibuga.

Kugeza magingo aya ntiharamenyekana impamvu nyamukuru yamuteye kwinigisha umugozi agerageza kwiyahura.

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO