Umugaba mukuru w’ingabo Z’Uburusiya muri Ukraine yahinduwe

Kugeza ubu perezida w’u Burusiya yamaze guhindura umugaba mukuru w’ingabo z’u Burusiya ziri mu gihugu cya Ukraine ku rugamba ndetse amuhinduye nyuma y’amezi atatu amushyizeho
Amakuru aravuga ko kuri ubu umugaba mukuru mu ngabo z’uburusiya yagizwe bwana Gen Valery Gerasimov ndetse bivugwa ko agiye kugenzura ibikorwa by’ingabo z’u Burusiya muri Ukraine.
Uyu mugabo kandi asimbuye uwari ufite izi nshingano bwana Sergei Surovikin aho kugeza ubu nta mpamvu nyamukuru yari yamenyekana iteye Perezida Vladimir Putin gukora izi mpinduka.
Icyakora bikomeje kuvugwa ko uyu mugaba mukuru bwana Sergei Surovikin asimbujwe ku mpamvu z’uko Ukraine imaze iminsi hari uduce yisubije kandi twari twarigaruriwe n’u Burusiya nyuma bukananirwa kuturinda.