Umugore afungiwe muri Amerika nyuma yo gutuburira abantu akabiba asaga miliyoni y’Amadolari abizeza urukundo

Florence Mwende Musau, ni umugore ukomoka muri Kenya ukurikiranyweho icyaha cy’ubujura bushukana, Ashinjwa kwiba akayabo ka miliyoni irenga y’Amadolari ya Amerika no guhimba konti zisaga icumi (10) zitabaho yifashishije mu butekamutwe aho yizezaga guha urukundo abantu.

Uyu mugore w’imyaka 38 yakatiwe igifungo cy’imyaka itatu (3) n’amezi atandatu (6) mu buroko hamwe no kumara imyaka ibiri (2) n’amezi atandatu (6) acungishijwe ijisho.

Urukiko rukuru rwa Leta Zunze Ubumwe Za Amerika rwasanze Musau ahamwe n’ibyaha by’ubwambuzi bushukana yifashishije urukundo rwo kuri murandasi n’imbuga nkoranyambaga.

Iki gihe abiba amafaranga bahimba konti za baringa kuri murandasi bakiyitirira abantu batari bo kugirango bibongerere igikundiro, agashyiraho nk’amafoto y’umusore mwiza w’ibigango cyangwa inkumi y’ikimero, Icyo gihe ubandikiye bashobora kumusaba kumuha amafaranga kugirango bagirane umubano cyangwa bakabasaba imyirondoro yabo n’izindi mpano zitandukanye.

Akenshi iyo utanze imyirondoro, Aba bajura niyo bagenderaho binjira mu mabanga yawe n’amakuru ya banki, bakaba bakwiba mu buryo nawe utazi cyangwa bakagutera ubwoba kuko bazi aho utuye ko bazakugirira nabi nutabaha amafaranga.

Musau yategetswe kwishyura akayabo ka $900,000 (973,256,400 rwf) ku bantu yakoreye ubwambuzi bushukana no gusubiza impano y’imodoka yo mu bwoko bwa Lexus yari yahawe hakiyongeraho na $ 350,000 (378,488,600 rwf).

Bivugwa ko uyu mugore yahimbye konti za banki zisaga 10 mu myirondoro itandukanye akaba ariho bamwoherezaga amafaranga kubo yakoreraga ubujura bushukana abizeza urukundo.

Si ibi gusa kuko havumbuwe n’impapuro zitandukanye z’impimbano zerekana Florence nk’umwenegihugu w’u Bwongereza izindi zikamwerekana nk’umwenegihugu wa Afurika y’Epfo.

Musau yari afite impapuro zimwemerera ubwenegihugu butandukanye

Genesisbizz

Related Articles

Igitekerezo cyawe kirashyirwaho aruko gisusumwe

TANGA IGITEKEREZO